Kigali

Niteguye kuhandikira amateka- Davis D utegerejwe mu gitaramo kizambukiranya umwaka muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2024 21:29
0


Umuririmbyi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda binyuze mu gitaramo kizambukiranya umwaka, mu rwego rwo guususurutsa abakunzi be batuye muri kiriya gihugu n’abandi.



Ni igitaramo kizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024, mu gihe abanya-Uganda bazaba bitegura gusoza umwaka wa 2024, binjira mu 2025.

Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’uyu musore, kuko imyaka ibiri yari ishize abantu bamutegereje. Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yasobanuye ko yatumiwe ahanini hashingiwe ku bikorwa bye, no kuba asanzwe afitanye umubano mwiza n’abamutumiye. 

Ati “Navuga ko nishimiye kuba ngiye kongera gutaramira muri Uganda, kuko imyaka ibiri yari ishize, rero niteguye neza. Mu mezi ashize nibwo navuganye n’abantumiye twemeranya kuba nzajya gusorezayo umwaka. Ubu rero ndi mu myiteguro.”

Davis D yavuze ko yiteguye kuhakorera amateka, ashimangira ibigwi by’imyaka 10 ishize. Akomeza ati “Ngirango abitabiriye igitaramo cyanjye ‘Shine Boy Fest’ cyabereye muri Camp Kigali, babonye uburyo nari nateguye, rero no kuri iyi nshuro niko bizagenda. Buri gihe, iyo umuhanzi abonye umwanya wo kuririmba, aba agomba kuhacana umucyo.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Biryogo’, ‘Dede’, avuga ko nyuma yo gukora kiriya gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yabonye ubutumire ahantu henshi, kandi yiyemeza gukora umuziki wubakiye ku mudiho wa Afrobeat. Iki gitaramo cyiswe "New Years Eve" kizabera kuri Paradigm Bar&Lounge.

Ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. 

Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki

 

Davis D yatangaje ko agiye gutaramira muri Uganda, mu gitaramo kizaba tariki 31 Ukuboza 2024 

Davis D aherutse gukora igitaramo gikomeye yizihirijemo imyaka 10 ishize ari mu muziki 

Davis D yavuze ko yiteguye kwandikira amateka mu Mujyi wa Kampala muri Uganda 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA DAVIS D NA PLATINI P

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND